03rd, September 2025, 08:20:33 AM
Home / News / rayon-sports
Rayon Sports

24

Jul

Rayon Sports

kibuga cya SKOL mu Nzove.Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ni bwo abatoza bayo bashyizeho uburyo bwo kuzajya hakorwa imyitozo inshuro ebyiri.Imyitozo ya mu gitondo izajya ikoreshwa na Ayabonga Lebitsa muri Gym naho iya nimugoroba iyoborwe n’umutoza Afahmia Lotfi mu kibuga.Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga usanzwe ari Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports, yasubiye mu kazi muri iki cyumweru nyuma yo kugira ibyago mu cyumweru cya mbere cy’imyitozo.Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Yanga SC ku wa 15 Kanama 2025, ku munsi wayo uzwi nka “Rayon Sports Day”.Iyi kipe iri mu biganiro kandi n’andi makipe ku buryo yakina indi mikino ya gicuti mbere yaho.Mu mikino ivugwa harimo uwayihuza n’Amagaju FC i Huye tariki ya 1 Kanama ndetse n’uwayihuza na AS Dauphins Noirs i Rubavu tariki ya 8 Kanama 2025.

0 Comments

Leave a comment