03rd, September 2025, 08:19:36 AM
Home / News / rayon-sports-1
Rayon Sports

10

Aug

Rayon Sports

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports yari yarumvikanye na Rutsiro FC ku bijyanye n’amafaranga igomba gutanga kuri uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe, kuri uyu wa Gatanu ni bwo yayishyuye. Iyi kipe yo mu karere ka Rutsiro ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahise imushimira ku gihe yayimazemo ndetse inerekana ko yerekeje muri Rayon Sports.Habimana Yves yerekeje muri Murera nk’umusimbura wa Biramahire Abeddy werekeje mu ikipe ya ES Sétif yo muri Akgeria. Uyu mukinnyi ari mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino aho yatsinze ibitego 8 ndetse atanga imipira 6 yavuyemo ibitego muri shampiyona. Ni mu gihe mu gikombe cy’Amahoro ho yatsinze ibitego 3.Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izasinyisha na Mugunga Yves dore ko we yatangiye n’imyitozo.

0 Comments

Leave a comment