03rd, September 2025, 08:20:35 AM
Home / News / rayon-sports-imodoka-iruta-indege
Rayon Sports Imodoka Iruta Indege

26

Aug

Rayon Sports Imodoka Iruta Indege

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Rayon Sports yafunguye ku mugaragaro umushinga wo kwandika abanyamuryango bayo mu ikoranabuhanga rigezweho.Muri uyu muhango wabereye muri Zaria Court ariko hanatangarijwemo ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yaguze imodoka ifite agaciro k’ibihumbi 130 by’Amadorali, ni ukuvuga ngo angana na 195,350,908 mu manyarwanda. Iyi modoka izajya itwara abakinnyi bayo guhera mu mwaka utaha w’imikino, yayiguze ku bufatanye na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda. Rayon Sports yaherukaga imodoka yayo muri 2019 gusa byaje kurangira abo yari yarayiguze nabo bayisubije kubera kutubahiriza amasezerano.Muri uyu muhango Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports hagati ya 2008 na 2017 ni we wemerewe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w'uyu mushinga. Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango w’ikipe ya Rayon Sports ni ugukanda *702#.

0 Comments

Leave a comment