
25
JulRDC: Ubukwe bwa Pasiteri Marcello Tunasi bwarikoroje ku mbuga nkoranyambaga
Pasiteri Marcello Tunasi ukunzwe n’abatari bacye muri RDCongo n’ahandi, yakoze ubukwe na Esther Aïcha, w’imyaka 35 nyuma yaho umwaka ushize apfushije umugore wa mbere witwa Blanche Odia Kandolo Tunasi.Nyakwigendera yitabye Imana muri Kamena 2024, aguye muri Turkey, azize indwara y’umutima.Pasitori Marcello Jérémie Tunasi, usanzwe uyobora itorero Compassion Church ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru avuga ko yashakanye n’umukobwa usanzwe ukora umurimo w’Imana muri iryo torero.Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, bubera mu itorero Compassion Church ishami ryayo ryo mu Bubiligi.Ubukwe bwa Pasiteri Marcello Tunasi ntibuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga kuko hari abamushinja guhita arongora cyane ko hari hatarashira umwaka abuze umugore wa mbere.Marcello w’imyaka 50, washinze itorero La Compassion muri RDC, yari amaze igihe atangaza ko atazamara igihe kinini ari ingaragu.Ati: “Sinahawe impano y