
26
JulReal Roddy nyuma yo gukorana na Bruce Melodie
Real Roddy uri mu bahanzi bakiri kuzamuka mu muziki yavuze ko umunsi bamuhamagara bamubwira ko hari igitekerezo cyo gusubiranamo indirimbo ‘Nisindiye’ na Bruce Melodie yagize ngo ari kurota kuko yumvaga nta nzira byacamo ngo ahuze n’uyu muhanzi yakuze afata nk’icyitegererezo.Ibi uyu muhanzi yabikomojeho nyuma y’uko indirimbo ‘Kuba nisindiye’ igiye hanze, iyi ikaba ari iyo yari yise ‘Nisindiye’ yasubiranyemo na Bruce Melodie.Mu kiganiro na IGIHE, Real Roddy yagize ati “Umunsi bampamagara bambwira ko bakunze indirimbo yanjye bifuza ko twayisubiranamo na Bruce Melodie nabaye nk’uri mu nzozi, si ibintu nahise nakira ngo numve ko byabaye rwose sinakubeshya. Ndakubwiza ukuri indirimbo irinze isohoka ntarakira ko twayikoranye.”Real Roddy ahamya ko ibyamubayeho byatewe n’uko mu buzima busanzwe afata Bruce Melodie nk’umuhanzi w’icyitegererezo mu buzima bwe.Ati “Ibaze gukura ukunda umuntu, ukinjira mu muziki ari umwe mu bo ureberaho yewe utumva ko hari n’igihe cyazagera mugahura, bwacya ukisanga