
27
JulRiderman yakomoje ku rukundo rwa Hip Hop rusa n’urwakonje
Riderman, yongeye guhura n’abakunzi be mu Karere ka Ngoma bari baje ari ibihumbi bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025. Uyu muraperi yinjiranye na Bull Dogg ku rubyiniro babanza kuririmbana indirimbo bise ‘Hip Hop’, bayirangije Riderman ahita yanzika n’izindi ndirimbo zirimo ‘Abanyabirori', 'Horo' na 'Come back'.Yatangaje ko hakenewe ingufu nyinshi by'umwihariko iz'itangazamakuru kugira ngo Hip Hop yongere igire imbaraga. Ati: "Uyu munsi abantu bumva Hip Hop abenshi bakoresha YouTube n'izindi mbuga, zitari kuri Radio cyangwa ahandi. Cyane cyane ahantu mu ntara nka gutya, ntekereza ko Hip Hop ibaye ikinwa cyane byaba ari byiza, ariko ku rundi ruhande njyewe ku bwanjye nemera yuko abanyarwanda bakunda Hip Hop."MTN Iwacu Muzika Festival 2025 yatangiye ku wa 5 Nyakanga mu Karere ka Musanze, ikomereza i Gicumbi (12 Nyakanga), Nyagatare (19 Nyakanga). Kuri ubu, hari hatahiwe Ngoma (26 Nyakanga), hakaba hazakurikirah