03rd, September 2025, 08:20:32 AM
Home / News / robertinho-yajyanye-rayon-sports-mu-nkiko-za-fifa
Robertinho yajyanye Rayon Sports mu nkiko za FIFA

19

Aug

Robertinho yajyanye Rayon Sports mu nkiko za FIFA

Uwahoze ari umutoza mukuru wa Rayon Sports, Roberto Oliviera Do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’, yareze iyi kipe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, aho ari kuyishyuza agera ku bihumbi 22.5$.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye Rayon Sports, uyu mutoza amafaranga yishyuza ni ay’imishahara atigeze ahabwa ubwo yari akiri mu kazi na nyuma yo kukavamo kuko yasezerewe adasoje amasezerano ye.

Gikundiro yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura Robertinho, bitaba ibyo FIFA ikayifatira ibihano.

Uyu mutoza yahagaritswe muri Mata 2025 we na Mazimpaka André ubwo bombi bashinjwaga umusaruro nkene muri iyi kipe yari ifite intsinzi eshatu mu mikino 10 bari bamaze gukina.

Nyuma yo gusezererwa muri ubu buryo, uyu munya-Brésil yahisemo guhita ajya gusaba FIFA ko yamurenganura. Uyu mutoza aherutse kubona akazi muri Jeddah SC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Arabie Saoudité.

Robertinho arishyuza Rayon Sports ibihumbi 22.5$

0 Comments

Leave a comment