03rd, September 2025, 08:18:18 AM
Home / News / rurageretse-hagati-ya-eddy-kenzo-nabategura-ibitaramo-muri-uganda
Rurageretse hagati ya Eddy Kenzo n’abategura ibitaramo muri Uganda

01

Aug

Rurageretse hagati ya Eddy Kenzo n’abategura ibitaramo muri Uganda

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, akaba anayoboye sosiyete ya Big Talent Entertainment ndetse n’Ihuriro ry’Abahanzi ba Uganda (UNMF), yasubije abategura ibitaramo bamaze gutangaza ko batagikorana na we, avuga ko ibyo bavuze bitamuteye ubwoba na gato kandi ko yiteguye kujya yitegurira ibitaramo bye ku giti cye.Ibi bije nyuma y’uko itsinda ry’abategura ibitaramo, riyobowe na Abtex, ritangaje ko Kenzo yababujije kwegera Perezida Museveni ndetse ngo anagira uruhare mu gutuma batabona ku nkunga ya miliyari 33 z’amashilingi ya Uganda yagenewe guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro.Iryo tsinda ryatangaje ko ridashaka kongera kumwakira mu bikorwa byabo bya muzika, ndetse ko batazemera ko agaragara ku rubyiniro rw’ibitaramo byateguwe na bo.Mu gusubiza ibyo birego, Eddy Kenzo yavuze ko nta butumwa bwemewe yigeze abona bubimumenyesha, ahubwo yabimenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi bose.Yagize ati: “Narabyumvise, ndabisoma nk’abandi bose, ariko sinigeze mbimenyeshwa ku muga

0 Comments

Leave a comment