
25
AugSadate Munyakazi
Umushoramari, umukunzi wa Rayon Sports , Munyakazi Sadate yatangaje ko uburyo akunda igihugu adashobora kukigomera kuko cyamugejeje kuri byinshi, anenga ababona imitungo bakayijyana mu mahanga.Ni mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Isimbi ,ikorera ku muyoboro wa Youtube.Uyu mugabo yamenyekanye mu 2020 ubwo yayoboraga Rayon Sports. Kuva yava ku buyobozi ariko ntiyahwemye kugaruka mu itangazamakuru no kugaragaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihriko abeshyuza abavuga nabi u Rwanda.Kuki akunda KAGAME ?Uyu mugabo udatinya kuvuga ko ari umukire ndetse ishoramari rye akura mu kigo gikora imishinga y’Ubwubatsi yise ‘Karame Rwanda’ ryageze hafi kuri Miliyari 10Frw,avuga ko akunda nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’igihugu muri rusange.Mu kiganiro na Isimbi TV, yavuze ko Perezida Kagame amubonamo nk’umugabo udasanzwe.Ati “ Perezida Paul Kagame buriya njye mubona nk’umugabo w’igitangaza nabashije kubonesha amaso yanjye. Hari abandi tubwirwa mu mateka,ibyo tubwirwa bakoze bishobora kuba ari byo cyangwa atari na byo.Bishobora kuba hari ibyo babagabanyirije cyangwa bakabongerera. Ariko ibyo Perezida Kagame yakoze njye nabibonesheje amaso yange.Ariko ibyo bintu byanyeretse ko ari we muntu wabaye igitangaza mu myaka yacu ariko na mbere yaho.”Sadate ashingira ku kuba Perezida Kagame ari we muntu wabashije guarana igikorwa cyo guhagarika Jenoside kandi akongera kubanisha neza Abanyarwanda.Ati “ Nta muntu urabikora ku Isi ngo abanishe abahemukiwe n’abahemutse. Perezida Kagame yabohoye u Rwanda kubera politiki mbi yari ihari. Nta bumwe bw’Abanyarwanda bwari buhari,hari abari barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, impunzi ,cyari igihugu gishwanyaguritse,abantu bose bari bafite ihungabana,uwari kugutereka muri icyo gihe nabwo ukabasha kugenzura ibyo bintu nabwo uba uri igitangaza. Noneho uburyo ahinduye igihugu mu myaka 30 gusa, igihugu kigahinduka kishimirwa na buri wese.”Sadate avuga kandi ko akunda imbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika zihindura benshi.Ngo byo avuga nta cinya inkoroSadate Munyakazi yabajijwe niba nta bantu baba bakeka ko ibyo akunze gutangaza yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi ataba acinya inkoro , avuga ko ibyo akora abikoreshwa n’umutima ukunda igihugu.Ati “ Ibyo bigatandukanywa n’abatekereza no gucinya inkoro ariko akenshi ndababwira ngo mbaye ndi gucinya inkoro ko naba ndi gucinya iyange, kuki iyabo yababara. Ariko nkababwira niba nyicinya bakabona bangiriye impuhwe, bazampe n’izabo nzijyane.”Sadate avuga ko yatangiye imirimo yo kwikorera tariki ya 27 Ukwakira 2006. Avuga ko yari agiye kuzuza imyaka 25. Asobanura ko yatangiye akorera abandi muri Banki y’Abaturage,BPR.Avuga ko icyo gihe ari bwo yatangiye kugira igitekerezo cyo kwikorera akareka gukorera abandi.Yongeraho ko yatangiye ikigo ‘Karame Rwanda’ mu mwaka wa 2008 ari bwo yasezeye akazi atangira kwikorera.Munyakazi yavuze ko kuba akunze kuvuga ishoramari rye no kugaragaza urwunguko , ari umuco mwiza n’abandi bagakwiye kumwigiraho kuko bifasha mu iterambere no gutinyura abandi.Ati “Iyo ndata umutungo wange, iyo ndata iterambere ryange mba ndi kurata u Rwanda.”Ese ntiyaba ari umushumba ?Yabajijwe niba hari abatekereza niba imitungo avuga yaba atari iye ahubwo ari iy’abandi acunze .Ati “Abantu bakagombye gushumba nyine, bagashumba igihugu , bagashumbira igihugu, ahubwo bagashumba bafite ibitekerezo byagutse.Aho kuza kuza gushumba mu buryo buciriritse ahubwo yagakwiye kuba yagura intekerezo ku isi yose. Ni uko igihugu cyubaka abakire ariko abo bakire bakamenya ko iyo mitungo atari iyabo . Niyo mpamvu agomeye igihugu,igihugu kigomba kubimwambura.”Munyakazi yavuze ko hari bamwe babona umutungo bagatekereza kuwuhisha mu mahanga ndetse no gutangira kugomera igihugu ,ahishura ko we adashobora no kubitekereza.Ati “ Nge ahubwo nge ni ngoma bazance umutwe. Kuko kugoma sinyurwe gusa. Guhemukira igihugu ntabwo cyakabaye mu mahitamo. Wagomeye igihugu wakagombye kuba Yuda mwiza , ukimanika ,tukakuririmbira ko tuzahurira mu ijuru. “Sadate avuga ko ashima igihugu gushyigikira abikorera mu iterambere rya cyo.Sadate arazwi cyane mu bikorwa by’umwihariko bya siporo . Yabaye ikimenyabose ubwo mu 2020 yari umuyobozi wa Rayon sports.