
25
AugShampiyona y’Isi y’Amagare
Abazitabira isiganwa ry’Isi ryo gusiganwa ku magare(UCI), batangiye imyitozo bitegura iri siganwa.Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izaba kuva ku Cyumweru, tariki ya 21 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ikinirwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.Mu myitozo ibanziriza iri siganwa, kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025,batangiye imyitozo yabereye mu mihanda ya Sonatube-Kicukiro .Nkuko bisanzwe abanyarwanda bagaragaje umutima wo gukunda igare, bakaba bari ku mihanda, bashyigikira iri rushanwa.Itangazo rya Polisi y’Igihugu yari yashyize hanze, ryavugaga ko iyi mihanda iri bube ifunze kuva saa cyenda kugera saa kumi n’Imwe( 15h00-17h00) zo kuri iki cyumweru.Uko isiganwa rizaba riteyeKu munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).Abantu bava i Bugesera hari umuhanda bari gutegurirwa wo Ku Mugendo, aho bazajya bawukoresha ukabahingutsa ku Irebero kuri Canal Olympia.Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranye, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n’ibihe ku makipe (TTT).Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y’u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w’amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y’aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry’imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone.Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda izaba igizwe n’inzira y’ibilometero 267,5.