03rd, September 2025, 08:13:50 AM
Home / News / sherrie-silver-yahakanye-ibyo-gutarama-mu-birori-inkera-yabahizi-bya-apr-fc
Sherrie Silver yahakanye ibyo gutarama mu birori ‘Inkera y’abahizi’ bya APR FC

16

Aug

Sherrie Silver yahakanye ibyo gutarama mu birori ‘Inkera y’abahizi’ bya APR FC

Umubyinnyi Sherrie Silver yahakanye ibyo gutaramira abakunzi ba APR FC, yemeza ko abakoresheje ifoto ye batigeze bamubaza, icyakora yemeza ko abana bo muri Sherrie Silver Foundation bo bazabyina.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sherrie Silver yavuze ko atazasusurutsa abakunzi ba APR FC mu birori byiswe Inkera y’Imihigo, yemeza ko ikindi gihe azongera gutaramira i Kigali bizaba ari muri “The Silver Gala Night”.

Ati “Hari amakuru atariyo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nzataramira muri Stade Amahoro mu mpera z’iki cyumweru, ntabwo ariyo. Indi nshuro nzataramira i Kigali ni mu gitaramo ‘The silver gala’ nta kindi gihe uretse abaye ari njye ubitangaje.”

Nubwo Sherrie Silver yahakanye kuzasusurutsa abazitabira ibirori Inkera y’abahizi bya APR FC, yemereye IGIHE ko abana bo muri Sherrie Silver bo bazabitaramamo.

Ati “Abana bo bazatarama, ikosa ryabaye ni uko bakoresheje ifoto yanjye ntabibahereye uburenganzira.”

APR FC itegerejwe muri ibi birori byo gutangirana umwaka mushya w’imikino byanateguwemo umukino uzayihuza na Power Dynamos yo muri Zambia. Uzabera muri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025

0 Comments

Leave a comment