03rd, September 2025, 08:11:46 AM
Home / News / sinabasha-kubana-numuntu-icyumweru-cyose-karole-kasita-ku-mpamvu-atiteguye-kurushinga
Sinabasha kubana n'umuntu icyumweru cyose - Karole Kasita ku mpamvu atiteguye kurushinga

02

Aug

Sinabasha kubana n'umuntu icyumweru cyose - Karole Kasita ku mpamvu atiteguye kurushinga

Namulindwa Kasita, uzwi cyane nka Karole Kasita, umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri Uganda, yatangaje ko kuba akiri ingaragu atari uko nta mahitamo afite, ahubwo ari icyemezo yafashe ku bushake bwe.Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, Karole yavuze ko nubwo yiyumva nk'umugore waba mwiza mu rugo, adateganya kurushinga vuba, bitewe n’uko abona ubuzima bwo kubana n’umukunzi butoroshye.Yagize ati: “Nkunda umuntu umpa ituze, unyumva, akamenya kumpa umwanya igihe nywukeneye, ariko akaba ahari igihe nifuza ko tuba turi kumwe. Ariko si ngombwa ko duhora turi kumwe. Sinabasha kubana n’umuntu icyumweru cyose ngo tumare iminsi irindwi turi kumwe.”Uyu muhanzikazi yagaragaje ko adashyigikiye igitekerezo cy’uko abashakanye baba hamwe buri munsi, avuga ko urukundo nyakuri rutagomba gushingira ku kuba abantu bahora begeranye.Ati: “Hari ingo aho buri wese aba ukwe, ariko bagakundana byimbitse kurusha n’ababana umunsi ku wundi. Kuri njye, urukundo ni ibyiyumvo n'ubusabane, si ukub

0 Comments

Leave a comment