
27
AugSnoop Dogg atewe impungenge na filime z’abana zigaragazwamo ubutinganyi
Ibi yabivugiye muri podcast “It’s Giving”, avuga ko filime ya Pixar yitwa “Lightyear” yamusize mu rujijo ubwo yajyanaga umwuzukuru we kuyireba mu 2022.
Iyo filime irimo igice kigaragaza abagore babiri babana, barera umwana ndetse bagasomana. Snoop avuga ko ubwo uwo mwanya wageze bari kuyireba, umwuzukuru we yahise amubaza ikibazo gikomeye ati “Papa Snoop, ese umugore ashobora gute kubyara ari kumwe n’undi mugore? Bombi ni abagore!”
Snoop avuga ko icyo gihe yumvise abuze icyo asubiza. Avuga ko yashidikanyije ku cyamujyanye kureba filime. Ati “Njye sinari najyanywe no gusobanura ibi. Najyanywe gusa no kureba filime y’abana.”
Yakomeje avuga ko ibyo byamuteye ubwoba bwo kujyana abana kureba filime, kuko bashobora kubona ibintu byabatera kubaza ibibazo ababyeyi babo batiteguye gusubiza.
Ati“Ni abana bato. Ese koko bakeneye kwerekwa ibyo bintu bakiri bato? Iyo babajije ibibazo birenze ubushobozi bwawe, wumva uhuye n’ingorane.”
Ku rundi ruhande, filime “Lightyear” yabaye iya mbere ya Disney na Pixar yerekanye ku mugaragaro abahuje ibitsina mu buryo bukomeye.
Mu ntangiriro, icyo gice cyasohotsemo bamwe bashakaga ko gikurwamo, ariko abakozi ba Pixar n’abashyigikiye uburenganzira bw’abo mu Muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+) bandikiye ubuyobozi bwa Disney yagize uruhare mu ikorwa ryayo, bavuga ko kutagaragaza urukundo rw’abahuje ibitsina ari ugukomeza kubahutaza.
Ibi byatumye icyo gice gisubizwamo, kigaragaramo gusomana kw’abagore babiri.