
12
AugStade Amabati yakubise iruzura
Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, cyitabirwa n’abahanzi barimo King James, Riderman, Bull Dogg, Kivumbi King, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Juno Kizigenza, n’umuhanzi mushya Bryson Dude uhagarariye Intara y’Iburasirazuba.
Umuraperi Kivumbi King, wari ugiye kuririmbira i Nyagatare ku nshuro ya mbere, ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro. Yakiranywe impundu n’abafana ubwo yaririmbaga indirimbo ze nka Pull Up, Yarampaye, Ola, Wait, Hanze na Kikankane. Yasusurukije abafana banamufasha kuririmba mu ijwi riranguruye.
Juno Kizigenza ni undi mu bahanzi waririmbiye i Nyagatare bwa mbere. Yigaragaje nk’umuhanzi w’umuhanga mu gusabana n’abafana mu ndirimbo Aye, Warabuze, Kurura, Umusore, Shenge na Nightmare.
Ariel Wayz, wifuzwaga n’abatari bake muri aka karere, yaririmbye You Should Know, Shayo na Good Luck, ndetse ubwo yaririmbaga Depanaje yakoranye na Riderman, uyu muraperi yamusanze ku rubyiniro bafatanya kuririmba, igice cyabaye nk’inzozi kuri benshi.
Nel Ngabo yaririmbye mu buryo bw’umwimerere binyuze mu ndirimbo Muzadukumbura, Tayari, Solo, Nywe na Molomita. Amajwi ye meza n’uburyo yafatanyaga n’abafana byatumye yigarurira imitima y’ab’i Nyagatare.
Impano nshya Bryson Dude yasusurukije abafana mu ndirimbo Toronto, Mine na JoJo. Nubwo ari umwe mu bahanzi bakizamuka, yerekanye ko afite aho agana mu muziki nyarwanda.
Bull Dogg yibukije ab’i Nyagatare amateka ya Tuff Gangz mu ndirimbo nka Imfubyi, Amaganya n’izindi, aboneraho no kubaririmbira Puta yakoranye na Juno Kizigenza yatumye abafana basusuruka birenze.
Riderman, umwe mu baraperi b’ibihe byose, yatanze igitaramo cyuzuyemo imbaraga mu ndirimbo Mambata, Urusaku rw’amasasu, Ikinyarwanda, Padre, Abanyabirori na Horo. Yari afite igicumbi cy’abafana bazi amagambo y’indirimbo ze ku buryo bahoraga bamwikiriza.
Igitaramo cyasojwe na King James, umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda. Yataramiye abafana be mu ndirimbo Umuriro Watse, Buhoro Buhoro, Akayobe, Ganyobwe n’izindi zakurikiranywaga n’amashyi menshi n’amagambo y’abafana bamuririmbiraga.
Uburyo yakiranywe, uburyo yahuzaga n’abafana ndetse n’igihe yamaze ku rubyiniro byagaragaje ko i Nyagatare amugiriyeyo urukundo rukomeye. Ndetse yataramanye na Ariel Wayz binyuze mu ndirimbo ‘Ndagukumbuye’ iri kuri Album ye.
Abacuranzi ba Symphony Band barimo Double Bass Frank, Fab Sir, It’s the Major na Stev Touch, bacurangiye abahanzi bose bari ku rutonde, bifashishije ibikoresho bigezweho byagize uruhare mu gutanga ibyishimo bisendereye.
Abashyushyarugamba MC Bianca na MC Buryohe bafashije abitabiriye igitaramo kuguma mu mwuka w’ibyishimo, banafasha kwakira abahanzi ku rubyiniro.
Iki gitaramo cyabaye igice cya gatatu mu ruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka u Rwanda, bigamije gufasha abahanzi kwegera abafana babo ndetse no gutanga urubuga ku mpano nshya zaturutse mu turere bihuriramo.
Mu gihe ibindi bitaramo bigikomeje, abafana hirya no hino mu Rwanda barakomeza kwitegura kwakira ibyamamare n’impano nshya z’iwabo.