
25
JulTems yabaye umuhanzikazi wa mbere wacuruje umuziki cyane muri Afurika
Tems yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, ariko kugeza ubu amaze gutambuka ku byamamare by’igihe kirekire nka Angelique Kidjo, Tiwa Savage na Yemi Alade, nk’uko imibare y’amasoko y’umuziki mpuzamahanga ibigaragaza.Hashingiwe ku byegeranyo bitandukanye, uyu muhanzikazi watsindiye igihembo cya Grammy amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 25 z’indirimbo ze ku isi hose.Indirimbo zamuhesheje ibihemboBimwe mu bihangano bye byamuhesheje ibihembo bikomeye birimo:Essence (yakoranye na Wizkid): Platinum inshuro 5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) – kopi miliyoni 5.Wait For U (yakoranye na Future na Drake): Platinum inshuro 3 – kopi miliyoni 3.Free Mind: Platinum inshuro 2 – kopi miliyoni 2.Higher: Platinum 1 – kopi miliyoni 1.Tems yanabonye ibihembo bya Platinum na Gold mu bihugu nk'Ubwongereza, Canada, Ubufaransa, Ubusuwisi, Australia, Ububiligi, Nouvelle-Zélande na Afurika y’Epfo, bigaragaza uburyo umuziki we uri kugera kure.Uko ahagaze ku rwego rwa AfurikaNubwo Tems yabaye umuhanzik