
09
AugTeta Sandra yarekuwe
Amakuru dukesha  IGIHE yahawe n’umwe mu nshuti za hafi za Teta Sandra, ahamya ko yarekuwe nyuma y’uko Weasel ndetse n’umuryango we basabye ko arekurwa.Teta Sandra yari yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukekwaho kugonga umugabo we ku bushake, icyakora nyuma y’amasaha make afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala yaje kurekurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Kanama 2025.Icyakora nubwo amakuru dukesha  IGIHE yabonye ari uko yarekuwe, ku rundi ruhande ntabwo haramenyekana impamvu nyamukuru yatumye Weasel n’umuryango we bafata icyemezo cyo gusaba ko uyu mugore yava mu maboko ya Polisi.Teta Sandra yatawe muri yombi nyuma yo kugonga inshuro eshatu umugabo we Weasel urwariye mu bitaro bya Nsambya, ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Kanama 2025.Umwe mu bari aho byabereye yabwiye Polisi ko Teta Sandra yagonze inshuro eshatu umugabo we Weasel bituma agira imvune ku maguru yombi, ibi bikaba byabereye ku kabari kitwa Chans gaherereye i Munyonyo.