
06
AugTeta Sandra yashyize ku isoko ibikoresho bye bya ‘make-up
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Teta Sandra yavuze ko ibikoresho bye bya ‘make-up’ yatangiye kubicururiza muri Uganda icyakora ari kwisuganya ngo arebe ko yanabishyira ku isoko ryo mu Rwanda.Ati “Natangiye gucururiza hano muri Uganda ari nako nifuza kubanza kubigwiza ari byinshi nkabona kubishyira ku isoko ryo mu Rwanda.”Teta Sandra yinjiye muri ubu bucuruzi nyuma y’imyaka igera kuri irindwi amaze atuye muri Uganda aho yimukiye mu 2018 agiye gukorerayo.Teta Sandra wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011, muri Uganda azwi cyane nk’umugore wa Weasel wamenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe. Kugeza ubu bamaze kubyarana abana babiri.Uyu mugore wimukiye muri Uganda agiye mu kazi ko gutegura ibirori mu tubari n’utubyiniro tunyuranye i Kampala, nyuma yo gushakana na Weasel yabaye umujyanama w’uyu muhanzi.