
29
AugThe Ben
he Ben utegerezanyijwe amatsiko mu gitaramo agiye gukorera mu Bwongereza, yamaze kugera mu mujyi wa Coventry mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kanama 2025 umunsi nubundi kiri bubereho.bahatuye bamuhaye ikaze ahita yerekeza kuri hotel aho agomba kuruhukira mbere yo kwinjira mu gitaramo mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kanama 2025.Uyu muhanzi yerekeje mu Bwongereza mu ruhererekane rw’ibitaramo ari gukora mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha album ye nshya “The Plenty Love”.Iki gitaramo gikurikiye ibindi byinshi yakoreye ku Mugabane w’i Burayi, muri Canada, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Uganda.The Ben wamaze kugera mu Bwongereza agiye kuhataramira nyuma yo kugaragara kandi mu gitaramo cy’umuhanzi wo muri Uganda witwa T-Paul, aho yagiye kumushyigikira mu buryo butunguranye dore ko atari yigeze yamamazwa nk’uzaharirimbira.Iyi album The Ben ari kumvisha abakunzi be yasohotse muri Mutarama 2025 kuri ubu ikaba iri gucuruzwa na sosiyete y’Abanya-Nigeria yitwa ‘One Rpm’ imaze kwigarurira isoko rya benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda.Ni album uyu muhanzi asohoye nyuma yo gukorera muri BK Arena igitaramo cy’amateka cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, aho ateganya no kongera gusubira ku wa 1 Mutarama 2026.