03rd, September 2025, 08:16:21 AM
Home / News / the-ben-yatunguye-t-paul-mu-gitaramo-cy-amateka-yakoreye-muri-uganda
The Ben yatunguye T Paul mu gitaramo cy’ amateka yakoreye muri Uganda

23

Aug

The Ben yatunguye T Paul mu gitaramo cy’ amateka yakoreye muri Uganda

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatunguye mugenzi we T Paul ubwo yamusangaga ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye cyabereye i Kampala muri Uganda, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025.

Iki gitaramo cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval cyari cyitezwe n’abatari bake kuko cyari kimaze iminsi cyamamazwaho, kikitabirwa n’ibihumbi by’abafana baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda no mu karere.

T Paul, izina rye nyaryo ni Taremwa Paul, yagaragaje ko akomeje kwandika amateka mu muziki wa Uganda, cyane cyane mu gace akomokamo ka Mbarara, mu Burengerazuba bwa Uganda.

Uyu muhanzi wamenyekanye nka Kakoba Boy yari amaze igihe kinini yitegura iki gitaramo, cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe.

Yafatanyije ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Ray-G, Lydia Jazmine, Omega Baibe, Levixone, Truthi, Dax Vibes n’abandi. Mu myanya y’icyubahiro harimo n’umuhanzi mpuzamahanga ukomeye muri Uganda, Eddy Kenzo.

Uretse kuba iki gitaramo cyari icy’ingenzi mu rugendo rwa muzika rwa T Paul, cyanashimangiye ko umuziki w’Intara y’Uburengerazuba bwa Uganda ugeze ku rwego rwo hejuru, kuko ari ubwa mbere umuririmbyi ukomoka muri ako gace yari yujuje Lugogo Cricket Oval.

Iki gitaramo gikomeye cyabaye nyuma y’uko mu Ugushyingo 2024, T Paul yari yakoze igitaramo cya mbere cyuzuye ku kibuga cya University Inn i Mbarara, kikaba cyari icyumweru gikomeye mu mateka ye n’umuziki wo muri ako gace.

T Paul amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Uganda abikesha indirimbo zakunzwe nka “Sawa Sawa,” “Tamu Tamu,” “Malika,” “You Love,” “Nyamunyonyi” n’izindi.

Yagiye anakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Ray G na Lydia Jazmine, bikamufasha gukomeza kwagura izina rye mu ruhando rwa muzika.

T Paul yavukiye muri Uganda, akurira mu miryango yitaga cyane ku mbyino n’indirimbo z’abakirisitu. Yatangiye umuziki mu buryo bworoheje, aririmbira mu birori by’abaturanyi no mu nsengero, ari naho yakomoye ubuhanga n’urukundo rwe mu muziki.

Nyuma yaho yinjiye mu ruganda rw’umuziki rwagutse, atangira gukorana n’abatunganya indirimbo n’abandi bahanzi bafite izina. Indirimbo ze zikundwa cyane kubera uburyo akoresha amagambo yegera ubuzima bwa buri munsi: urukundo, imihigo y’ubuzima ndetse n’amahoro.

Ubu, T Paul afatwa nk’umwe mu bahanzi bahagarariye ijwi rishya ry’umuziki wa Uganda, kandi akomeje gushyira imbere gufasha urubyiruko rwifuza kwinjira mu muziki no guteza imbere aho akomoka muri Mbarara.

Kuba The Ben yaritabiriye iki gitaramo kandi agatungura T Paul ku rubyiniro, byafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye n’ubuvandimwe mu muziki w’akarere, kuko byashyize Uganda n’u Rwanda ku rwego rumwe mu kugaragaza ko umuziki udafite imipaka. The Ben yari yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko agiye gutungura umuhanzi wo muri Uganda.

0 Comments

Leave a comment