
02
AugTimaya yageze i Kigali
Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Inetimi Timaya Odon wamenyekanye nka Timaya yageze mu Rwanda, aho ategerejwe mu gitaramo kizasoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.Uyu muhanzi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 1 Kanama 2025. Yari aherekejwe n’itsinda rinini rimufasha mu bikorwa bya muzika.Timaya yitabiriye igitaramo cya Giants of Africa Festival, giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025 muri BK Arena. Biteganyijwe ko agihuriramo na The Ben n’abandi bahanzi bo muri Nigeria nka Ayra Starr na Kizz Daniel.Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyabaye ku wa 25 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia.Timaya w’imyaka 44 ni umwe mu bakomeye muri Afurika bakomoka muri Nigeria. Ari mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe cyane mu muziki muri Afurika. Yatangiye umuziki mu 2005.Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa “Bum Bum”, “Sanko”, “Dance” yahuriyemo Rudeboy, “I Like The Way”, “Balance”, “Bang Bang”, “Woyo”, “Don Dada”, “Mon