
01
SepTom Close n’umugore we bahanganye n’ibihuha
Bombi babivuze mu kiganiro bagiriye mu masengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast yabereye kuri Kigali Convention Center ku Cyumweru, tariki 31 Kanama 2025, yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi basaga 600, barimo urubyiruko n’imiryango mishya.Ange Tricia: “Nashakaga kumwereka ko ari umwami mu rugo”Ange yavuze ko ubwo yarushingaga na Tom Close, yahise asanga umuryango ushobora gucika intege kubera inshingano nyinshi umugabo we yari afite mu kazi ndetse no mu mishinga ye.Yagize ati "(Naramubwiye nti) n'ubwo ufite inshingano ukaba uri gushakira umuryango, ariko nanone uri umwami, hari intebe umwami, agomba kwicaramo, iruhande hakicara umwamikazi, hari ukwitabwaho nkeneye, nawe ukaba ukeneye, aba bana nabo baragukeneye."'Yavuze ko kumenya gusabana mu rugo byagize akamaro kanini, ndetse bituma Tom Close arushaho kuruhuka mu mutwe no kugira umubano mwiza n’abana babo.Ati "Ibintu byarushijeho kuba byiza, ariko nawe bimuruhura mu mutwe. Nashakaga kumwereka ko n'ubwo yiriwe mu rugo ariko ashyizeho iminota yo kuba dukina, biramuruhura kurushaho. Ibyo bintu byaramuruhuye."Ange yongeyeho ko bakomeje kugendera ku mategeko y’urugo barimo ayo kwita ku bana no guha agaciro igihe cyabo cyo kuruhuka.Ati: “Twemeranyije ko saa mbili z’ijoro abana bagomba kuba basinziriye. Ibi byatumye tubona umwanya wacu, kandi bigatuma n’umusaruro w’umugabo mu kazi urushaho kuba mwiza.”Uyu mugore yavuze ko Tom Close yageraga mu rugo akabona umwanya wo kwita ku bana be, umwana wo gusenga, ndetse bahitamo ko saa mbili z'ijoro abana bagomba kuba basinziriye.Ange yavuze ko akunda kureba cyane filime, ariko ko Tom Close we akunda kureba cyane televiziyo iyo ikipe ya Manchester United iri gukina. Yavuze ko adashidikanya ko kumvikana n'umugabo we byatumye akazi kamworohera, abasha kwita ku rugo rwe "ndetse abakoresha be nibareba bazasanga umusaruro we uri hejuru cyane."Ange Tricia yavuze ko vuba aha ari bwo yamenye ko Tom Close akunda kumva amakuru, kurusha kumva indirimbo iyo bari mu modoka. Yavuze ko mu cyumweru gishize ari bwo Imana yamuhishuriye uko agomba kugendana n'umugabo we bari mu modoka.Ati "Yarambwiye ati amakuru aranduhura, mu gihe mwebwe indirimbo arizo zibaruhura. Nasanze naratinze kubibaza, iyo myaka 12 yose naramuvunye [...]"Ange yavuze ko ashingiye kuri uru rugendo yabonye ko kuganira n'uwo mwarushinze, bidasaba kuba mwicaye ahantu hihariye, ahubwo ahantu hose mwaba muri mwafata icyemezo kandi gikwiye.Tom Close: “Ibihuha byatubayeho ariko twabyigijeho”Ku ruhande rwe, Tom Close yavuze ko imyaka 12 amaze mu rugo ari isomo rikomeye ryamwigishije kudaha agaciro ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga.Yagize ati: "Twebwe tukibana, haje inkuru y'uko ngo twabyaye umuzungu. Ubwo birumvikana ko uwamubyaye afite ahandi yamukuye. Hanyuma banarenzaho ko twamaze gutandukana, yatwaye imitungo yagiye. ibyo bintu njye narabisuzuguye [...]"Uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo ibyo bihuha byababaje inshuti n’imiryango, byababereye isomo ry’uko urugo rutagomba kuyoborwa n’ibivugwa hanze, ahubwo rukabakira ku kinyabupfura no kumvikana.Yongeyeho ko mu minsi ya mbere bagiraga ibibazo by’igihe, ariko nyuma yaje gusobanukirwa ko guha umugore umwanya we ari ingenzi.Urugendo rwa Tom Close na Ange Tricia rwerekana ko nubwo imiryango igerwaho n’ibihuha n’ibigeragezo bitandukanye, kuganira no gufatana urunana ari byo byonyine byubaka. Bemeza ko imyaka 12 bamaze mu rugo ibahaye amasomo y’uko “amahoro yo mu rugo ava mu kwizerana, kumvikana no gushyigikirana.”