03rd, September 2025, 08:20:36 AM
Home / News / trump-yamaganye-abarwanyije-gahunda-yo-guhura-na-putin
Trump yamaganye abarwanyije gahunda yo guhura na Putin

16

Aug

Trump yamaganye abarwanyije gahunda yo guhura na Putin

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 13 Kanama 2025, Trump yagize ati “Itangazamakuru ridakorera mu mucyo riri kugenda ku guhura kwanjye na Putin. Ibyo biterwa n’iki? Twe turi gutsinda muri byose.”Biteganyijwe ko Trump na Putin bahurira mu mujyi wa Anchorage uherereye muri Leta ya Alaska muri Amerika kuri uyu wa 15 Kanama 2025, baganire ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarara n’uko umubano w’ibihugu byabo wazahuka.Umubano wa Amerika n’u Burusiya warazambye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden. Ubwo Trump yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2025, yavuze ko agiye guhagarika intambara yo muri Ukraine, akanazahura uyu mubanoGahunda yo guhura kw’aba bakuru b’ibihugu byombi yateguwe nyuma y’aho intumwa zabyo zihuriye mu biganiro birebana no guhagarika intambara ya Ukraine no gusubukura ubufatanye mu rwego rwa dipolomasi.Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ikiganiro Trump na Putin bagirana gishingira ku bwumvikane kandi ko kiba kiganisha ku gukemura ibibazoPerezida Trump yatangaje ko itangazamakuru riri kurwanya gahunda yo guhura na Putin, ryifashishije ibitekerezo by’abahombyi

0 Comments

Leave a comment