03rd, September 2025, 08:11:42 AM
Home / News / u-rwanda
U Rwanda

23

Aug

U Rwanda

U Rwanda rwakiriye umwiherero uzwi nka ‘Basketball Without Borders’ witabiriwe n’urubyiruko 60 rutandukanye rwo muri Afurika, rutozwa kuzavamo abakinnyi bakomeye.Uyu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 21, watangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 23 uzasozwa ku ya 26 Kanama 2025.Abakobwa n’abahungu 60 bawitabiriye bigishwa ndetse bakanatozwa Basketball yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo n’abatoza bo muri NBA ndetse na WNBAUmuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri NBA Africa, Kati Matungulu, yatangaje ko uyu mwiherero ugamije gutyaza abana bifuzamo kuzaba abakinnyi bakomeye.Ati “Uyu ni wo mwiherero wa mbere tugira muri Afurika. Ufasha aba bana kugira ubumenyi ndetse n’ubushobozi kuko bigishwa n’abatoza bakomeye bo muri NBA Na WNBA.”Yakomeje agaragaza ko mu myaka 21 ishize uyu mwiherero utegurwa, watanze umusaruro.Ati “Mu myaka 21 ishize, uyu mwiherero wavuyemo abakinnyi bakomeye nk’umukinnyi mwiza wa NBA mu myaka ibiri ishize, Joel Embiid, uyu mwaka Pascal Siakam yari umwe mu beza mu mikino ya nyuma.Mu ngimbi n’abangavu 60 bitabiriye uyu mwiherero, Abanyarwanda bane aribo Bizimana Kayira Plamedie, Mwimba Ndoba Gabriel, Mwesigwa Sean Williams na Ingabire Liliane.

0 Comments

Leave a comment