
17
AugU Rwanda na Amerika byaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare
Ni ibiganiro byabaye nyuma y’ihererekanyabubasha hagati ya Gen Dagvin na Gen Michael E. Langley yasimbuye ku buyobozi bwa AFRICOM.AFRICOM ikorana n’ibihugu 53 bya Afurika mu nzego zitandukanye zirimo gutanga imyitozo ya gisirikare no kurwanya iterabwoba.U Rwanda na Amerika bisanganywe umubano mwiza n’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’umutekano n’ibya gisirikare Ibyo biganiro bibaye nyuma y’uko Amerika ikomeje gufasha u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushakira umuti ibibazo biri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bishingiye ku mutekano muke.U Rwanda rwakunze gushinja RDC gukorana n’Umutwe w’Iterabwo wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe RDC nayo irushinja gutera inkunga umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwa.Binyuze mu buhuza bwa Amerika ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’amahoro arambye mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ahubwo hakimakazwa imikoranire igamije guteza imbere akarere muri rusange.Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Mata 2025 zatangiye ibiganiro byihariye bigamije kongerera imbaraga ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanyeMuri ibyo biganiro, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, naho Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije ushinzwe Afurika, Troy Fitrell.Abandi babyitabiriye ku ruhande rw’u Rwanda ni Ambasaderi warwo muri Amerika, Mathilde Mukantabana, Brig. Gen. Patrick Karuretwa ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.Ku ruhande rwa Amerika, hitabiriye abandi barimo umujyanama w’iki gihugu mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos na Ambasaderi wayo mu Rwanda, Eric Kneedler.Icyo gihe Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ibi biganiro bizahoraho, bizibanda ku bufatanye mu rwego rwa politiki, ubukungu, umutekano ndetse n’ubuzima.