03rd, September 2025, 08:11:45 AM
Home / News / u-rwanda-na-rdc
U Rwanda na RDC

02

Aug

U Rwanda na RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho amahame agenga ubufatanye mu by’ubukungu mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.Iyi ntambwe yatewe ku wa 1 Kanama 2025, hashingiwe ku masezerano y’amahoro wa Washington ibi bihugu byombi byagiranye ku wa 27 Kamena, bibifashijwemo na Amerika.Bigaragara ko nk’uko byagenze mbere y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Kamena, amahame u Rwanda na RDC byashyizeho tariki ya 1 Kanama ari yo azashingirwaho mu isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasobanuye ko aya mahame ari yo u Rwanda na RDC bizagenderaho mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.Ibi bizagerwaho binyuze mu bufatanye mu iterambere ry’urwego rw’ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urw’ubuzima, ubukerarugendo no kugenzura pariki z’ibihugu.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga

0 Comments

Leave a comment