
09
AugU Rwanda rwagiranye amasezerano na FC Bayern Munich yo kuzamura impano z’abakiri
Nk'uko byatangajwe na RDB, ni amasezerano y’imyaka itatu akaba azagera muri 2028. U Rwanda rwari rusanzwe rufitanye amasezerano na FC Bayern Munich yo guteza imbere impano z'abakiri bato, gusa yari ayo kwamamaza Visit Rwanda.Umuyobozi Mukuru wa FC Bayern Munich, Jan-Christian Dreesen, yavuze ko ibyo bemeranyijweho na RDB ko ari ukwagura ibikorwa byabo binyuze muri Academy ya FC Bayern Munich iri i Kigali.Ati: ”Mu biganiro byubaka bijyanye n’icyerekezo cy’ahazaza hacu, ibyo twemeranyijeho ni igice cyihariye mu mubano wacu na RDB cyo guteza imbere ibikorwa byacu biri i Kigali binyuze muri FC Bayern Munich Academy.Turimo guhindura rero ubufatanye bw'ubucuruzi muri gahunda ijyanye no kwagura ishuri rya FC Bayern Academy i Kigali haba mu mupira w’amaguru n’ibikorwa by’imibereho dufatinyije na RDB.”Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko bari kongera imbaraga kugira ngo bihutishe iterambere rya siporo ndetse ko ubu bufatanye bugamije guteza imber