03rd, September 2025, 08:16:21 AM
Home / News / ubushinjacyaha-bwateye-utwatsi-icyifuzo-cya-diddy-1
Ubushinjacyaha bwateye utwatsi icyifuzo cya Diddy

24

Aug

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi icyifuzo cya Diddy

Ubushinjacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasabye urukiko kudaha agaciro icyifuzo cya Sean “Diddy” cyo kugirwa umwere cyangwa gusubirwamo bundi bushya k’urubanza rwe nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri muri bitanu yashinjwaga.


Muri Nyakanga 2025, ababuranira Diddy bashyikirije urukiko icyifuzo cyo gusubirishamo urubanza rwe cyangwa gutesha agaciro imyanzuro y’akanama k’abacamanza akagirwa umwere.



Bavugaga ko urubanza rwose rwari kuba rutandukanye iyo ibirego bikomeye byo gukoresha Casandra Ventura na Jane Doe imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, bidashyirwamo, kuko nta gihamya byari bifite.


Ubushinjacyaha bwandikiye umucamanza buvuga ko hari “ibimenyetso bihagije” bigaragaza ko Diddy yakoze ibyaha yahamijwe. Bwavuze ko ari we “wari inyuma ya buri kantu kose” kajyanye n’ibyitwa “freak offs”. Ibi bikaba ari ibirori n’imyidagaduro ishingiye ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.


Mu nyandiko y’ubushinjacyaha, bugaragaza ko ‘Diddy ni we wari ushinzwe gutegura buri kimwe mu byo bita freak offs. Yajyanaga abacanshuro mu bihugu no mu ntara zitandukanye za Amerika kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina ku buryo bw’ikivunge bishyuwe.


Ikomeza ivuga ko ari we wayoboraga uko bigenda mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, kandi ubwe yabaga ari kubireba kugira ngo yishimishe.


Abamwunganira bavuze ko uko babyumva ari “we muntu wenyine” wigeze gukatirwa azira ibyo bikorwa byavuzwe mu rukiko. Bemeza ko abagabo n’abagore bacyemerewe kujya muri ibyo bikorwa ku bushake bwabo kandi ko nta muntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa icuruza ry’abantu.


Nyamara ubushinjacyaha bwasubije ko “ibimenyetso bigaragaza ko Diddy yakoze ibyaha byamuhamijwe ari byinshi kandi bikomeye.”

Diddy azasomerwa mu Ukwakira 2025. Buri cyaha muri ibi bimuhamye gishobora kumuhesha igihano cy’igifungo kigera ku myaka 10.

Iyo aza guhamwa n’ibyaha bikomeye yashinjwaga yari kuzahanishwa nibura imyaka 15 y’igifungo, kugeza no ku gihano cy’ubuzima bwe bwose muri gereza.


0 Comments

Leave a comment