
07
AugUganda: Teta Sandra yigongeye umugabo we Weasel?
Ikinyamakuru Bigeye gikorera muri Uganda, cyavuze ko iyi mpanuka yabereye i Munyonyo ku kabari kitwa ‘Shan’s Bar & Restaurant’ nyuma yo gushyamirana bikomeye.Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma yo gushyamirana, Teta Sandra yaje kwinjira mu modoka, Weasel asigara ayihagaze imbere ari na ko bakomeza guterana amagambo birangira uyu mugore ahisemo kwigongera umugabo ku bushake nk’uko bivugwa.Amakuru ahari avuga ko Weasel yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuvunika amaguru yombi, mu gihe Teta Sandra na we yagize ibikomere yakuye muri iyi mpanuka.Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko Teta Sandra yaba yahise atabwa muri yombi nyuma yo kugonga ku bushake Weasel akavunika amaguru abiri.Nyuma yo kubona aya makuru, IGIHE dukesha iyi nkuru yashatse kuvugisha Teta Sandra ngo tumenye ukuri ku bivugwa ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabasha gusubiza ubutumwa bugufi bwacu, gusa turakomeza kuyikurikirana.Si ubwa mbere humvikanye intugunda mu muryango wa Teta Sandra na Weasel kuko m