03rd, September 2025, 08:21:56 AM
Home / News / uko-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-mpera-zicyumweru-mbere-yo-guhamagarwa
Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru mbere yo guhamagarwa

25

Aug

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru mbere yo guhamagarwa

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kuba benshi, ndetse kugeza ubu hakaba hari bamwe mu bari basanzwe bahamagarwa bashobora kutagaragara kuko urwego rwabo ruri hasi cyangwa ibindi bibazo.

Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

El-Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo ikinamo Ishimwe Saleh, ikomeje imyitozo ikomeye izayifasha kwitwara neza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.

Mu gihe kandi muri Sudani y’Epfo bakomeje kwitegura umwaka w’imikino wa Shampiyona ya 2025/26, Jamus SC ikinamo Muhire Kevin, iri gukora imyitozo izayifasha kwitwara neza.

Iyi kipe kandi yashimiye Muhire ukina mu kibuga hagati wamaze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, nubwo hataratangazwa abakinnyi bose bahamagawe.

Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur ukinira AL Masry yo mu Misiri yafatanyije na bagenzi be kunganya na Pyramids ibitego 2-2 ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ntiyabanje mu kibuga, ahubwo yagiyemo asimbuye ku munota wa 82 w’umukino.

Ishimwe Anicet ukina nka rutahizamu unyuze mu mpande, yakinnye umukino wose ubwo Olympique Beja akinira yo muri Tunisia yatsindwaga na US Monastir, ibitgo 2-0.

Muri iyi Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia ni ho rutahizamu Nshuti Innocent akina, muri Espérance Sportive de Zarzis. Mu cyumweru gishize yafashije ikipe ye kubona amanota atatu ku bitego 2-1, batsinda Club Africain.

Nshuti wari wabanje hanze yinjiyemo ku munota wa 67, atsinda igitego cya kabiri gishimangira intsinzi ku munota wa 80.

Rutahizamu Gitego Arthur ukinira FUS Rabat yo muri Maroc, yinjije igitego cye cya mbere kuva yagera muri iyi kipe, ahesha intsinzi y’igitego 1-0 ikipe ye mu mukino wa gicuti yari yahuriyemo na Tamara.

Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 46, ubwo iyi kipe yatsindwaga na Cercle Brugge KSV ibitego 3-0.

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya iyi kipe itakaje umukino ku bitego 3-0, bituma ijya ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Shampiyona igeze ku Munsi wa Gatanu.

RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yanganyije na Royale Union SG 0-0, mu mukino wagaragayemo Samuel Gueulette wari umaze igihe adakina kubera imvune. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 73.

Al Ahli Tripoli Manzi Thierry na Bizimana Djihad iri mu biruhuko nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yatangiye umwaka waka w’imikino wa 2025/26 inganya, kuko ku munsi wayo wa Mbere yakinnye na Araz zinganya igitego 1-1.

Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yasezereye Birmingham ikinamo Phanuel Kavita iyitsinze igitego 1-0 igera muri ½ cy’irushanwa rya USL Cup.

Ikipe ya Kwizera kandi yakinnye undi mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inyagirwa na Hartford Athletic ibitego 3-0. Ni mu gihe iya Kavita yanganyije na Pittsburgh igitego 1-1.

Abakinnyi bashobora kugira amahirwe yo gutoranywa na bagenzi babo bakina mu Rwanda, bazafasha u Rwanda guhangana na Nigeria tariki ya 6 Nzeri 2025, ndetse na Zimbabwe tariki ya 9 Nzeri 2025.

0 Comments

Leave a comment