03rd, September 2025, 08:11:41 AM
Home / News / uko-minisitiri-mukazayire-yisanze-mu-myitozo-yitorero-inyamibwa
Uko Minisitiri Mukazayire yisanze mu myitozo y’Itorero Inyamibwa

29

Aug

Uko Minisitiri Mukazayire yisanze mu myitozo y’Itorero Inyamibwa

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Rusagara Rodrigue yavuze ko nabo batunguwe bikomeye no kubona Minisitiri aje kwifatanya nabo.

Ati “Yadutunguye kuko yitambukiraga muri Kigali Universe kuko twari turi gutoza ababyinnyi bashya, ahanyuze rero yabonye abari kwitoza aza kuturamutsa ndetse na we ahita yinjiramo yifatanya nabo nk’iminota 15.”

Rusagara yavuze ko byari ibintu bishimishije kubona Minisitiri yitozanya n’ababyinnyi bo mu Itorero Inyamibwa nubwo ku rundi ruhande batari bafitanye gahunda.

Ati “Nta gahunda twari tuzi ko ari buze yadutunguye, byashoboka ko hari umuntu yari aje kureba muri Kigali Universe aho twitorezaga aradusuhuza ariko byashimishije abari baje kubyina biganjemo abashya.”

Itorero Inyamibwa ryavukiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu 1998, rishingwa n’abanyeshuri bari bahuriye mu muryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ‘AERG’.

Ryari itorero bashinze mu rwego rwo kujya ribafasha kubona uburyo bwo kwidagadura bityo bakirinda kwigunga, icyakora uko imyaka yagiye yigira imbere ryarakomeye birangira uyu munsi ribarizwa mu matorero akomeye mu Rwanda.

Mu 2017, iri torero ryimukiye mu Mujyi wa Kigali, aho rikorera kugeza uyu munsi.

0 Comments

Leave a comment