03rd, September 2025, 08:22:14 AM
Home / News / ukuri-ku-itabwa-muri-yombi-rya-semuhungu
Ukuri ku itabwa muri yombi rya Semuhungu

12

Aug

Ukuri ku itabwa muri yombi rya Semuhungu

Semuhungu Eric uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa mu mpera z’iki cyumweru gishize atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.Amakuru yizewe dukesha IGIHE ifite ni uko Semuhungu agitabwa muri yombi yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho agomba kumara iminsi itanu igenwa nka kimwe mu bihano bihabwa umuntu wafashwe atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha.Ibi bihabanye n’ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu.Umwe mu bantu bazi neza iby’itabwa muri yombi rya Semuhungu twaganiriye, yavuze ko ibi byakwirakwijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ari ibyari bigamije kumusebya.Ati “Ni ukumubeshyera banamusebya, we yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha, ntaho bihuriye na biriya nabonye abantu basakaje.”Uyu yavuze ko ibyavuzwe bibaye ari byo akurikiranyweho, ataba afunzwe na Polisi ahubwo yaba yamaze gushyikiri

0 Comments

Leave a comment