03rd, September 2025, 08:21:52 AM
Home / News / umugore-ufite-umwana-yegukanye-ikamba-rya-miss-universe-tanzania-2025
Umugore ufite umwana yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025

25

Aug

Umugore ufite umwana yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025

Naisae Yona yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai n’igihembo cy’amafaranga miliyoni 10 z’amashilingi ya Tanzania [arenga miliyoni 5 Frw].

Naisae ni umugore w’umwana umwe. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu ndetse ni umushabitsi washinze ibigo nka NEY HAIR, Forever Frames TZ X SA, NEY Homes na Bladed-Shaded. Abinyujije muri ibi bikorwa, yagiye ahindura ubuzima bw’abakobwa n’urubyiruko, abigisha kwihangira imirimo no kwihesha agaciro.

Yibanda cyane ku bukangurambaga bwo guteza imbere kwigira no kwihangira imirimo ku bakobwa n’urubyiruko rw’abafite intege nke mu muryango.

Ubutumwa bwe nyamukuru bushingiye ku guha imbaraga abagore n’abakobwa bato, kubigisha uburyo bwo kwinjiza no gukoresha amafaranga mu buryo burambye, ndetse no kubakangurira kwiringira ubushobozi bwabo aho gutegereza inkunga yo hanze.

Mu buzima busanzwe, Naisae Yona akunze gukora ibikorwa by’imyidagaduro n’umuco birimo guhugura abantu, guteka no gutembera. Yavuze ko ibyo bimufasha gukomeza kuba umuntu uhamye kandi uzi guhuza abantu mu buryo bworoheje.

Umugore afata nk’icyitegererezo ni Lulu Makoi, nyina umubyara. Avuga ko yamwigishije gukunda umurimo no kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima.

Ati “Mama ni we muntu wambere untera imbaraga, kandi imico ye yo gukorana umurava ni yo ntwaro nyamukuru imfasha kugera kuri byinshi.’’

Afite umwana umwe ndetse yabaye umubyeyi wa kabiri utsindiye iri kamba mu mateka y’iri rushanwa muri Tanzania, akurikira Judith Ngusa wabaye Miss Tanzania mu 2024.

Guhera muri Kanama 2022, nibwo Miss Universe Organization yatangaje ko guhera mu marushanwa ya Miss Universe ya 72, yabaye mu 2023, abagore bashakanye ndetse n’abafite abana bemerewe gutoranywa no guhagararira ibihugu byabo mu irushanwa.

Kuri ubu nyuma yo kwegukana ikamba, Naisae Yona yahise aba umwe mu bagore bitezweho byinshi mu marushanwa ya Miss Universe 2025 azaba aba ku nshuro ya 74 ku wa 21 Ugushyingo. Azahatanira ikamba n’abandi baturutse mu bihugu birenga 120 ku Isi, muri iri rushanwa rizabera muri Thailand.


0 Comments

Leave a comment