
21
AugUmuhanzi Tamar Braxton yahishuye uko yasimbutse urupfu
raxton w’imyaka 48 yatangaje ko ku Cyumweru gishize [tariki 17 Kanama 2025] yasanzwe n’inshuti ye aryamye mu maraso menshi, afite ibikomere mu maso, izuru ryavunitse n’amenyo amwe yangiritse.
Ati “Ntabwo norohewe no kwandika ibi ariko buri wese ari kumpamagara kandi mu by’ukuri simbasha kuvuga, mfite intege nkeya cyane. Nari mfuye ku cyumweru gishize. Nasanzwe n’inshuti yanjye mu cyuzi cy’amaraso nangiritse mu isura. Ndetse uko iminsi ihita bigenda biba bibi kurushaho. Nangiritse izuru, amenyo amwe yarakutse ndetse andi nayo ntakora neza.”
Yakomeje avuga ko atazi ibyamubayeho ndetse ubuzima bwe bwa mbere butandukanye n’ubwo arimo ubu. Ati “Uburyo ndi kureba ubuzima bwanjye ubu biratandukanye cyane. Ubuzima bwanjye buri kugenda bukira, ariko urugendo rw’ubuzima bwo mu mutwe ruratangiye… munsabire by’ukuri. Ntabwo nzi ibyambayeho.”
TMZ yatangaje ko yagerageje kuvugisha abavugizi b’uyu mugore ntibagira icyo bayitangariza.
Nubwo ari mu rugendo rwo gukira, Braxton yanasangije abakurikira ubutumwa bwo gushimira Imana n’umurongo wo muri Bibiriya, Imigani 31, ndetse anavuga ko ikiganiro cye gishya ‘Caught in the Act’ kizaca kuri MTV. Ati “Ariko ndashimira Imana ko yampaye amahirwe yo kongera gukanguka.”
Si ubwa mbere Braxton agize ibibazo by’ubuzima. Mu Kuboza 2022 yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugira ibimenyetso by’ibicurane bikomeye, akenera guhabwa umwuka. Icyo gihe yavuze ko yumvaga ari hafi gupfa.
Na none mu 2020, Braxton yari yagerageje kwiyambura ubuzima bitewe n’ibibazo byo mu mutwe no guhangayika. Nyuma y’icyo gihe, yavuze ko yahisemo guhindura ubuzima bwe kugira ngo akomeze kubaho.
Mu bijyanye n’urukundo, Braxton yigeze kuba fiancée wa Jeremy “JR” Robinson inshuro ebyiri mu 2023, ariko nyuma baza gutandukana. Yatangaje ko atazongera gukundana kugeza umuhungu we Logan, ufite imyaka 11, azageze ku myaka 18, kugira ngo amurinde guhura n’ibibazo byaterwa n’ubuzima bw’urukundo rwa nyina.
Braxton yabyaranye Logan n’uwahoze ari umugabo we Vincent Herbert, bashyingiranywe kuva 2008 kugeza 2019. Yabanje no gushakana na Darrell “Delite” Allamby kuva 2001 kugeza 2003.