
14
AugUmuhungu wa Bobi Wine w’imyaka 20 yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yaba uyu musore ndetse n’iyi nkumi ikomoka muri Mexique, basangije ababakurikira amafoto agaragaza ko bemeranyije kurushinga.
Aba bombi bamaze igihe bagaragaza ko bari mu rukundo ndetse mu minsi ishize bagaragaye bari kwishimira isabukuru y’amavuko ya Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi uherutse kuzuza imyaka 20 y’amavuko.
Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi ni imfura ya Bobi Wine. Mu 2018 nibwo yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye kwiga ndetse no gukomereza umukino wo kwiruka n’amaguru yari amaze iminsi atangiye.
Ubwo yimukiraga muri Amerika, Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi yakiriwe mu ikipe ya ‘Texas A&M University Corpus Christi Track’.
Bobi Wine ubyara uyu musore ni umuhanzi w’umunya-politike ukomeye muri Uganda. Ni umwe mu batavuga rumwe na Perezida Museveni uyobora iki gihugu.