
10
AugUmunyarwandakazi ari mu bahataniye ikamba rya ‘Miss New York USA’
Uyu mukobwa uri mu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ategerejwe guhatanira ikama rya Miss New York USA ku wa 15 Kanama 2025.Ubusanzwe iri rushanwa ritanga umukobwa uhagararira Leta ya New York mu irushanwa ryo gushaka nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwaka ushize yari ihagarariwe n’uwitwa Marizzaa Delgado.Marizza Delgado wari uhagarariye New York mu irushanwa Miss USA ntiyagize amahirwe yo kuryegukana gusa yabashije kwinjira muri 20 bitwaye neza.Aramutse yegukanye ikamba rya Miss New York, Mbera yaba afite umukoro wo guhagararira neza iyi Leta akaba yakwegukana ikamba rya Miss USA iheruka mu 1999 ubwo ryegukanwaga na Kimberly Ann Pressler.Uyu nawe akaba yari aryegukanye nyuma y’imyaka 20 dore ko bariherukaga mu 1979, ubwo ryegukanwaga na Mary Therese "Tyger" Friel.Nubwo abakobwa baturuka muri Leta ya New York batakunze kwegukana ikamba rya Miss USA, babitse agahigo k’uko umukobwa wa mbere waryegukanye ariho yaturukaga.Bwa mbere ubwo hategurwaga irusha