
16
AugUmunyarwenya Kigingi ategerejwe i Kigali mu gitaramo
Uyu mugabo wo mu Burundi yakunze gutaramira i Kigali mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bitaramo bya Seka Live, Gen-Z Comedy n’ibindi. Kuri iyi nshuro agiye kugaruka i Kigali nyuma y'igihe kinini.Yari amaze iminsi mu bitaramo byo hirya hino ku Isi. Ndetse, ubwo abategura ibitaramo bya Gen-z Comedy bizihizaga imyaka itatu y’ibikorwa uyu mugabo yari yitezwe, ariko ntiyigeze ahakandagira.Kwinjira ni ukwishyura 10,000 Frw mu myanya isanzwe, ku meza y’abantu umunani ni ukwishyura 250,000 Frw. Iki gitaramo kizaba ari uburyo bwo gusangira ibihe byiza, guseka no kwidagadura ku rwego rwo hejuru. Kigingi azanye urwenya rwihariye ruzasetsa benshi, kandi abafana barategerejwe mu buryo bwuzuye.Kigingi ni umwe mu banyarwenya b’Abanyaburundi bafite izina rikomeye mu karere. Ubuhanga bwe bwatumye akorana n’abanyarwenya bakomeye barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu na Michael.Yatangiye kugaragara mu Rwanda mu 2019 mu iserukiramuco rya Kigali International Comedy Festival, ryari ryateguwe na Comedy Knights ku bufatanye na SKOL Brewery Ltd Rwanda.Mu 2021 yasabye anakwa Marina Mataratara, umunyarwandakazi, mu muhango wabereye i Kigali. Nyuma y’igihe gito, ku wa 8 Mutarama 2022, bombi basezeranye imbere y’Imana biyemeza kubana akaramata.Iki gitaramo kizaba ari uburyo bwo gusangira ibihe byiza, guseka no kwidagadura ku rwego rwo hejuru, aho abafana bazasanganirwa n’urwenya rwihariye rwa Kigingi rumaze kumuhesha izina rikomeye mu Burundi no mu bihugu bituranye.