
23
AugUmuraperi Lil Nas X yafatiwe mu muhanda yambaye ubusa
Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles yataye muri yombi umuraperi Lil Nas X nyuma yo kugaragara mu mihanda y’uyu mujyi yambaye ubusa, bituma ahita ajyanwa kwa muganga akurikiranyweho kunywa ibibyabwenge birenze igipimo.
Lil Nas X, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye ‘Old Town Road’, yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2025 i Los Angeles.
Amashusho y’uyu muraperi yafashwe n’umuntu wanyuze aho yari ari, amakuru akavuga ko abaturage bo mu gace yarimo bamenye neza ko ari Lil Nas X ariko bitewe n’ibyo yakoze bafashe icyemezo cyo guhamagara Polisi.
Polisi yavuze ko Lil Nas X agitabwa muri yombi baketse ko yanyweye ibiyobyabwenge byinshi ihitamo kumujyana kwa muganga.
Montero Lamar Hill wamamaye nka Lil Nas X, yavukiye i Atlanta muri Georgia. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Old town road’, ‘Montero’ n’izindi zinyuranye