
10
AugUmusekirite yangiye Jennifer Lopez kwinjira mu iduka ry’i Istanbul
Byabaye ubwo Lopez yari ari kugura imyenda mu Mujyi wa Istanbul. Ushinzwe umutekano w’iri duka yamubujije kwinjira, undi akagaragaza ko ntacyo bitwaye.Mu myambaro y’iroza n’amadarubindi ajyanye na yo, Lopez w’imyaka 56, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri iri duka yasubije ati “Nta kibazo.”Uyu muhanzi amaze kubuzwa kwinjira, yahise yigendera atitaye cyane kuri icyo gikorwa, ndetse nyuma y’aho, abakozi ba Chanel bamusaba ko yasubira kuri iri duka, ariko arabangira.Aho kwinjira muri Chanel, Lopez yahisemo kujya mu yandi maduka ari hafi aho arimo Celine na Beymen, aho bivugwa ko yahakoresheje amafaranga menshi cyane.Abantu benshi batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko ushinzwe umutekano ashobora kuba atamenye Jennifer Lopez ari na yo mpamvu atemerewe kwinjira.Jennifer Lopez ari mu rugendo rw’ibitaramo yise “Up All Night”. Bizabera mu bice 19. Rwatangiye ku wa 8 Nyakanga 2025 i Vigo muri Espagne, rukazasorezwa i i Almaty muri Kazakhstan ku wa 10 Kanama 2025Ubusanzwe Lopez a