03rd, September 2025, 08:16:24 AM
Home / News / umusizi-murekatete-yaganuje-abanyarwanda-igisigo-kanama-kimyaka-mu-rwego-rwo
Umusizi Murekatete yaganuje Abanyarwanda igisigo ‘Kanama k’Imyaka’ mu rwego rwo

31

Jul

Umusizi Murekatete yaganuje Abanyarwanda igisigo ‘Kanama k’Imyaka’ mu rwego rwo

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umuganura, umunsi udasanzwe mu muco nyarwanda, Murekatete we yahisemo kuwususurutsa mu buryo bw’umwimerere, abinyujije mu gisigo gikomeye cyuje ubuhanga, amateka n’ubutumwa buhamye.Yabwiye InyaRwanda ko yagihimbye agamije “kuganuza Abanyarwanda mu mpano y’ubusizi” nk’uko yabitangaje.Mu nyandiko ye igaragaza icyamuteye kwandika iki gisigo, yagize ati “Umuganura muhire benimigisha. Nguko uko mbaganuje, ihinga n’ihirwe banyagutunga.”Yongeyeho ko “Nakoze igisigo Kanama k’Imyaka nifuza kuganuza Abanyarwanda mu mpano yanjye y’Ubusizi. Kigamije kwigisha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko amateka y’Umuganura ndetse n’indangagaciro ubumbatiye.”Iki gisigo kije mu gihe hashize imyaka myinshi Umuganura wizihizwa nk’umunsi wo gushimira Imana n’Igihugu ku musaruro n’imigisha, hakagaragazwa isano hagati y’uburumbuke, ubufatanye n’umuco w’ubworoherane Abanyarwanda bahoranye kuva kera. Murekatete avuga ko “Kanama k’Imyaka” ari Igisigo kibumbatiye amateka

0 Comments

Leave a comment