03rd, September 2025, 08:17:33 AM
Home / News / uri-kuvuga-ku-mugore-wanjye-gen-kainerugaba-yongeye-kurikoroza-kuri-miss-mutes
Uri kuvuga ku mugore wanjye- Gen. Kainerugaba yongeye kurikoroza kuri Miss Mutes

16

Aug

Uri kuvuga ku mugore wanjye- Gen. Kainerugaba yongeye kurikoroza kuri Miss Mutes

Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kwibasira Jolly, kuko kuri we ari umukobwa wihariye. Yagize ati “Kuvuga kuri Jolly birabujijwe. Biba bisa no kunvugaho.”Mu rwego rwo kwerekana urukundo amufitiye, yagiye anagereranya uyu mukobwa n’ibyamamare ku isi, avuga ko Beyoncé Knowles, umwe mu bahanzi bakomeye ku isi atigeze amugeraho. Ati “Beyoncé ntiyakwigereranya nawe. Ni mwiza, uri kuvuga ku mugore wanjye.”Si ibyo gusa, kuko Muhoozi yanatangaje ko umwaka utaha azaza mu Rwanda kumureba no kumutwara, ndetse akongeraho ko icyo gikorwa kizaba ari “ubukwe” buhuza u Rwanda na Uganda. Ati “Umwaka utaha ndaza mu Rwanda gufata umugore wanjye. Ntabwo nshaka ibihuha cyangwa inkuru zidafite ishingiro. Niwe kandi nzamurongora.”Mu butumwa bundi yanditse, yongeye kwihaniza abantu bose bagerageza kuvuga nabi kuri Miss Mutesi Jolly agira ati “Mwitonde… muri kuvuga ku mugore wanjye.”Ibi si ubwa mbere Gen. Muhoozi agaragaza amarangamutima ye ku mugaragaro kuri Miss Mutesi Jolly. Kandi uko yandika ubutumwa nk’ubu niko bikomeza guteza impaka hagati y’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no muri Uganda.Bamwe babibona nk’urukundo rudasanzwe rw’umusirikare ukomeye, abandi bakabifata nk’uburyo bwo kwishimisha no gukurura ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga.Miss Mutesi Jolly kugeza ubu ntacyo aratangaza ku by’iyi mvugo ya Muhoozi, bigatuma inkuru ze zikomeza kuba urujijo mu maso y’abatari bake.

0 Comments

Leave a comment