03rd, September 2025, 08:06:43 AM
Home / News / urubuga-rwurubyiruko-rworoherza-abaguzi
Urubuga rwurubyiruko rworoherza abaguzi

12

Aug

Urubuga rwurubyiruko rworoherza abaguzi

Kigali, Rwanda – Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata intera ikomeye mu buzima bwa buri munsi, itsinda ry’urubyiruko rwiga muri kaminuza y’Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Polytechnic) ryakoze urubuga rwa “Rwadiscount”(https://discounts.rw/), rufasha abantu kubona amakuru y’aho bashobora kugura ibicuruzwa bitandukanye ku giciro cyoroheje kandi ku buryo bworoshye.
 
Uyu mushinga w’ikoranabuhanga, wakozwe n’abanyeshuri bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, ugamije gufasha abakiriya mu Rwanda guhaza ibikenewe byabo bya buri munsi kandi ku giciro gito, binyuze mu kwamamaza amahirwe yo kugabanywa ku biciro bitangwa n’amaduka n’ibigo bitandukanye.
 
Umwe mu bayobozi b’iri tsinda, yavuze ko “Rwadiscount”(https://discounts.rw/) igamije guhuza abakiriya n’abacuruzi, bityo bikorohereza bose mu bucuruzi no mu kugura ibicuruzwa byiza kandi bihendutse. Avuga kandi ko urubuga ruzakomeza kuvugururwa hagamijwe kongerera abakiriya serivisi nziza no kongera amahitamo ku bicuruzwa.
 
Uru rubuga rushya rwasangijwe n’abakoresha interineti benshi barugirira icyizere, cyane cyane urubyiruko rwifuza gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza no guhanga udushya.

0 Comments

Leave a comment