03rd, September 2025, 08:16:21 AM
Home / News / urwibutso-kuri-dr-ngirente
Urwibutso kuri Dr. Ngirente

24

Jul

Urwibutso kuri Dr. Ngirente

Iyi ni indahiro ya Dr. Ngirente Edouard tariki 30 Kanama 2017, ubwo bwa mbere yarahiriraga kuyobora Guverinoma y’u Rwanda, indahiro yongeye gusubiramo tariki ya 14 Kanama 2024 ubwo Perezida Kagame yongerega kumugira Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu atsinze amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri Nyakanga 2024.Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, nibwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe .Dr Nsengiyumva yahawe inshingano zo kuyobora Guverinoma asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.Dr Ngirente yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere mu myaka umunani ishize, dore ko yayoboye Guverinoma kuva mu 2017, urugendo asobanura ko yungukiyemo byinshi.Anyuze ku rukuta rwe rwa X yanditse ati ” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo c

0 Comments

Leave a comment