
22
JulUwajeneza, umuforomo werekana imideli ku rwego mpuzamahanga
Blandine Uwajeneza w’imyaka 22 akomatanya umwuga w’ubuforomo n’uw’imideli ku rwego mpuzamahanga.Iyo avuga inkuru ye, Uwajeneza agaragaza ubusanzwe yize ubuforomo ariko abihuza no kumurika imideli kandi ntihagire kimwe muri byo gihungabana.Ati “Buri gihe mba mvuga nti, ‘Nshobora kwambara inkweto ndende no gukiza ubuzima bw’abantu icyarimwe’.”Mbere y’uko yinjira mu mwuga wo kumurika imideli, Uwajeneza yabanje kwiyemeza gukorera mu rwego rw’ubuzima. Avuga ko yashakaga gufasha abandi, akagaragaza ko ari nayo mpamvu yize ubuforomo.Uwo mwuga usaba kugira impuhwe, kwihangana no kumva ko umuntu afite inshingano zikomeye.Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kwinjira mu mideli byaje bitunguranye, kuko byatangiye ubwo yakoreshaga amafoto y’isabukuru ye.Ayo mafoto yagaragaje ubwiza bwe ndetse n’icyizere karemano yifitemo, bituma umufotozi n’abandi bamubonye bamushishikariza gukomeza ibyo kumurika imideli.Ati “Mbere sinatekerezaga gukora imideli. Nakundaga gusa kwitabwaho n’amaso y’abantu [...] Umunsi um