
24
JulYabaye inzira yo kubaka umuryango uhamye
Ku itariki nk’iyi mu 2016, nibwo Junior Giti na Umuhoza Angel bahamije isezerano ryo kubana akaramata. Kuri ubu, imyaka icyenda irashize bubatse umuryango ndetse banibarutse abana babiri. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Junior Giti yavuze ko urugo rwabo rwashibutse ku myumvire yihariye buri wese yari afite ku buzima bwo kubana nk’umugabo n’umugore.Yagize ati: “Buriya igikomeye ni ukuba mwese muzi icyo mushaka. Icyo mushaka ni ukugumana, umuryango ukagumaho. N’iyo mushwanye mugomba kwiyunga nyuma y’aho. Imyaka icyenda rero ikwigisha ko nyuma ya byose, na mbere yabyo, icya mbere ari ugumana.”Yakomeje asobanura ko kubaka urugo rutajegajega bidashingira ku byishimo bihoraho, ahubwo bishingira ku mwanzuro buri umwe afata wo kudasubira inyuma n’iyo ibihe byaba bibi.Yagize ati “Uvuze ngo ni imyaka icyenda y’uburyohe waba ugiye kubeshya abatararushinga. Intego nyamukuru ni uko mwese mwafashe umwanzuro w’uko mugiye kubaka. Ukavuga uti ‘uko byagenda kose, njye simva hano hantu’.”Junior Giti