03rd, September 2025, 08:15:04 AM
Home / News / zari
Zari

12

Aug

Zari

Zari yashimangiye ko abana yabyaranye na Diamond ari ab’uyu mugabo mu buryo budashidikanywaho, nyuma y’uko hari abaketse ko ari we watunzwe urutoki, ubwo uyu muhanzi yavugaga ko hari abana arera ariko atazi neza niba ari abana be.Mu bana batandatu bivugwa ko Diamond arera, harimo abo yabyaranye na Zari. Uyu mugore yavuze ko abo bana ari aba Diamond.Ati “Ntabwo yigeze avuga abana banjye, afite abandi bana. Ariko murabizi ko muvuga abanjye kuko mukeneye ko inkuru zanyu zisomwa cyane, iyo muvuze ab’abandi ntabwo biba inkuru zikomeye. Abana banjye ni aba Diamond, iyo bitaba ibyo nari kuba narabashyiriye umubyeyi wabo wa nyawe.”Uyu mugore yavuze ko atigeze ajyana na Diamond kugira ngo hapimwe DNA, ashimangira ko hari n’ubwo abana be bijyana gusura uyu muhanzi muri Tanzania kandi ntabigireho ikibazo.Ati “Iyo nza kuba nshidikanya, ntabwo nakabaye mbareka ngo bafate indege bajye gusura Diamond tutajyanye, kuko nakabaye mfite ubwoba ko bakora ibizami bya DNA ntahari. Ariko ndabareka bakagenda rwose.”Diamond yakunze kwibaza ku bana ashinjwa kubyara, barimo uwo bivugwa ko yabyaranye na Hamisa Mobetto ariko akanga gufata inshingano za kibyeyi, kugeza ubwo urukiko rutegetse ko hafatwa ibizami bya DNA, nubwo bitabujije uyu mugabo gukomeza kubishidikanyaho.

0 Comments

Leave a comment