
28
AugZuba Ray ategerejwe mu gitaramo cya Nel Ngabo na Platini
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye kandi yizewe ni uko uyu mukobwa amaze iminsi mu myitozo yagiye akorana na Symphony Band izacurangira abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo.
aho yari amaze igihe akurikirana amasomo.
Iki gitaramo Zuba Ray ategerejwemo cyo kumvisha abakunzi b’umuziki kuri album Vibranium ya Nel Ngabo na Platini, gitegerejwe kubera ahitwa Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025.
Kuri ubu ab’inkwakuzi bamaze kwibikaho amatike yabo cyane ko bavuga ko imyaknya ari mbarwa ndetse umuntu umwe ushaka kwinjira muri iki gitaramo agasabwa kuzishyura ibihumbi 50Frw.
Muri Nzeri 2024 ni bwo KINA Music yemeje ko yasinyishije umuhanzikazi mushya, Zuba Ray.
Uyu mukobwa yari yiyongereye kuri Butera Knowless na Nel Ngabo basanzwe babarizwa muri KINA Music bakiyongeraho Platini P na Tom Close na bo bakorana na yo bya hafi.
Ubwo yari amaze kumusinyisha, Ishimwe Clement, umuyobozi wa KINA Music yavuze ko bahisemo gufata umunyeshuri wiga umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda kubera ko basanzwe bafitanye imikoranire.
Ati “Ubusanzwe twajyaga dukora amarushanwa, ariko kuri iyi nshuro kubera imikoranire dufitanye n’Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, twahisemo gufata umunyeshuri wigayo umuziki.”
Kuva yakwinjira muri KINA Music, Zuba Ray amaze gukora indirimbo nka Igisabo na Every day yakoranye na Nel Ngabo.