05th, September 2025, 18:01:01 PM
Home / News / blood-of-jesus
Blood Of Jesus

05

Sep

Blood Of Jesus

Mu gitondo cyo  wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Gogo wari uri muri Uganda mu bikorwa by'ivugabutumwa. Bivugwa ko yari asanzwe arwaye indwara y'umutima. InyaRwanda yamenye ko yishwe n'indwara yitwa "Asphyxia" iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen), ikaba izwi nko "kubura umwuka" cyangwa "guhagarara k’umwuka".Bikem wa Yesu [Bikorimana Emmanuel] wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo ndetse akaba yafatwaga nka 'Manager' we, yemeje urupfu rwa Gogo. Yagize ati "R.I.P Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima". Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo bitandukanye yari yatumiwemo birimo n'icyo yahuriyemo n'abarimo Pastor Wilson Bugembe.Gogo yavutse mu 1989, avukira i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto. Kuva mu 2024 ni bwo yamenyekanye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo "Blood of Jesus" yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kugera aho isubirwamo n'abanyamuziki bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.

0 Comments

Leave a comment