
05
SepSang-Hyup Kim
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, ari mu bashyitsi b’Imena bazita abana b’ingagi izina mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20.Uyu muyobozi agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora GGGI muri Mutarama 2025. Uru ruzinduko ruratangira kuri uyu wa kane, tariki ya 4 -7 Nzeri 2025.Biteganyijwe ko uyu muyobozi ari mu bandi batoranyijwe bazagira uruhare mu kwita amazina abana b’ingagi 40, mu muhango wo Kwita Izina utegerejwe ku munsi w’ejo ku wa gatanu, mu Kinigi mu Karere ka Musanze.Uyu mwaka ubwo hazaba hizihizwa imyaka 20 yo Kwita Izina ingagi, abana b’ingagi 40 nibo bazitwa amazina barimo 18 bavutse mu 2024.Uyu muyobozi wa GGGI, yavuze ko Kwita Izina ingagi atari umuhango gusa ahubwo ari ikimenyetso cyo kurengera ibidukikije no kubaka ubukerarugendo buramye.Ati “Kwita Izina si ibirori gusa, ni ikimenyetso nyakuri kigaragaza ukwiyemeza ku Rwanda mu kubungabunga ibidukikije biciye mu bufatanye n’abaturage, gukoresha neza ubutaka no guteza imbere ubukerarugendo burambye, ibi byose bikaba inkingi zikomeye z’iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije.”Yakomeje agira ati ” Nka GGGI, twemera ko iterambere nyaryo rishingiye ku kurengera ibidukikije rigerwaho iyo kubungabunga ibidukikije, guteza imbere abaturage, no kongera amahirwe y’ubukungu byose bikorera hamwe. Twiyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa u Rwanda rukora muri ibyo byiciro.”Kuva hatangizwa Kwita Izina mu 2006, uyu muhango umaze kugirwamo uruhare n’ibyamamare n’abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga batandukanye barimo Umwami w’u Bwongereza Charles III, Sir David Attenborough, Audrey Azoulay wa UNESCO, n’abandi benshi.Kugeza ubu, abana b’ingagi 397 bamaze kwitwa amazina binyuze muri uyu muhango.Sang-Hyup Kim yavuze ko nawe anejejwe no kuba mu bazitabira uyu muhango wo Kwita Izina umaze kuba ubukombe.Ati” Nejejwe cyane no kuzitabira iki gikorwa cy’ingenzi, no kwibonera n’amaso yanjye imirimo idasanzwe ikorwa yo kurinda ingagi zo mu misozi n’aho zituye. Ibikorwa nk’ibi ni ingenzi cyane, kuko bituma dukomeza kurengera ibinyabuzima, kandi bigatuma dukangukira kurushaho gufata ingamba zikomeye zo kurengera ikirere, abantu, ibinyabuzima n’Isi muri rusange.”Muri uru ruzinduko rwe, Kim azitabira umugoroba wo gusangira w’abayobozi bitabiriye Kwita Izina, ahazatangarizwa ku mugaragaro umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Muri uyu mushinga byitezwe ko Pariki y’Ibirunga izongerwa kugera kuri hegitari 3,740, ni ukuvuga 23% by’ubuso yari isanganywe.GGGI ikorana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) muri uyu mushinga, no mu bindi bikorwa bigamije iterambere rirambye ry’iyi pariki.Kim kandi azagira ibiganiro n’abayobozi b’Igihugu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushaka amahirwe mashya yo guteza imbere ubukungu, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda no ku mugabane wa AfurikaInsanganyamatsiko y’uyu mwaka mu muhango wo Kwita Izina, ishimangira gusigasira kubungabunga ibidukikije hagamijwe kubaka ejo hazaza harambye kuri bose, bisobanura akamaro k’abaturage mu ngeri zitandukanye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.