
05
SepKigali yiteguye guhungabanywa na DJ Maphorisa mu gitaramo cya Bruce Melodie
DJ Maphorisa agiye gutaramira i Kigali, asohoze isezerano rye na Bruce Melodie
Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Amapiano, DJ Maphorisa, agiye kugera mu Rwanda mu rwego rwo gusohoza isezerano yari yaragiranye na Bruce Melodie ku mushinga w’indirimbo bakoranye kuva kera.
Amakuru agera kuri InyaRwanda yemeza ko aba bahanzi bamaze gukorana indirimbo, gusa igisigaye ni ukuyinoza neza ubwo Maphorisa azaba ari mu Rwanda. Isezerano ryabo ryari rimaze igihe, kuko kenshi mu biganiro Bruce Melodie yagiranaga n’abakunzi be yagiye atangaza ko afitanye indirimbo na DJ Maphorisa ndetse na mugenzi we Focalistic.
Ku wa 5 Nyakanga 2025, ubwo Bruce Melodie yari mu kiganiro live kuri Instagram, yagize ati:
> “Nyuma y’indirimbo mfitanye na Diamond na Brown Joel wo muri Nigeria, mfitanye indi ndirimbo na DJ Maphorisa na Focalistic bo muri Afurika y’Epfo.”
Ibi byahise bituma hamenyekana ko ibiganiro byari byaratangiye, none ubu byarangiye, bombi bakaba bemeranyije gushyira hanze igihangano gishobora kubafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.
Igitaramo cya DJ Maphorisa kizabera muri Kigali Universe kikaba ari cyo cya mbere akoreye muri uru rwego mu Rwanda. Kiritezwe cyane n’abakunzi b’injyana ya Amapiano.
DJ Maphorisa, amazina ye nyakuri akaba ari Themba Sonnyboy Sekowe, yavukiye i Soshanguve muri Pretoria ku wa 15 Ugushyingo 1987. Azwi kandi ku izina rya Madumane. Akiri muto yakuranye urukundo rw’umuziki, ku myaka 17 afata icyemezo cyo kuva mu ishuri kugira ngo akurikirane inzozi ze, icyemezo cyamufashije kugera ku rwego mpuzamahanga.
Yamenyekanye bwa mbere mu itsinda Uhuru, rikunzwe cyane mu njyana ya House Music, rizwi cyane ku ndirimbo nka Y-Tjukuta, ari nayo yatumye izina rye ritangira kumenyekana cyane.