05th, September 2025, 17:57:46 PM
Home / News / perezida-kagame-1
Perezida Kagame

05

Sep

Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, ariko by’umwihariko bikwiye kuba bigamije kugirira akamaro abaturage bose, aho kuba iby’abatunzi gusa.Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Bwikorezi bwo mu Kirere, Aviation Africa Summit & Exhibition, iri kubera i Kigali.Perezida Kagame yashimiye abateguye iyi nama y’iminsi ibiri, anagaragaza ko u Rwanda rwishimiye kongera kuyakira.Ati “Ndashimira abateguye iyi nama kuba bongeye kuyizana hano mu Rwanda. Kuri mwe mwese mwaturutse hirya no hino, murakaza neza i Kigali, dutewe ishema no kubakira.”Yavuze ko iyi nama kuva yatangira, yabaye urubuga rukomeye rugaragaza ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika rukomeje gutera imbere kandi mu gihe gito, ndetse rurimo amahirwe menshi.Yaboneyeho gushimira imikoranire y’u Rwanda na Sosiyete ya Zipline yifashisha ‘Drones’ mu kugeza imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ku babikeneye.Ati “Ntibigabanya gusa guta igihe, ahubwo binarengera ubuzima bw’abantu.”Umukuru w’Igihugu yavuze ko yifuza ko iyi mikoranire yakomeza kwaguka, ndetse no gutekereza uko iri koranabuhanga ryakwifashishwa no mu bucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga.Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira igikorwa cyo kumurika ku nshuro ya mbere muri Afurika ‘drones’ z’amashanyarazi 100%, zifite ubushobozi bwo gutwara abantu.Ati “Twishimiye ko turi mu bagize uruhare muri iki gikorwa, kandi dutegerezanyije amatsiko ibizakurikiraho.”Yavuze ko Afurika ifite icyerekezo cyo gushora imari mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu bw’Umugabane.Avuga ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo hashyirweho amategeko n’amabwiriza byorohereza ishoramari muri uru rwego, anashishikariza ibindi bihugu bya Afurika kubikora.Yatanze urugero rw’uko u Rwanda rwakuyeho viza ku baturage bose ba Afurika, kandi runashyira imbere kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa kugira ngo bibone mu rwego rwo gukora mu bwikorezi bwo mu kirere.Ati “Iyi gahunda nishyirwa mu bikorwa neza, izatanga imirimo myinshi ndetse inabe intangiriro yo guhanga udushya.”Perezida Kagame yanavuze ko nubwo nka RwandAir ikomeje kwagura ibikorwa byayo, hakiri ibibazo bikomeye ku Mugabane wa Afurika, birimo ibiciro bihanitse byo gukora ingendo n’ibikorwaremezo bike, bituma ibiciro by’ingendo z’indege bihenda.Ati “Ingendo z’indege ntizikwiye kuba iz’abatunzi gusa. Tugomba gukorana bya hafi n’inzego zifite aho zihuriye n’uyu mwuga, cyane cyane Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).”Yakomeje ati ” Ni ngombwa ko uru rwego rushyirwa ku murongo no kumenya ko rwuzuza inshingano zarwo neza, kugira ngo rugire uruhare rukomeye ku bwisanzure bw’ingendo ku mugabane wacu.”Yashoje ashimangira ko Afurika ifite ubushobozi n’ubutunzi bwo gukora byinshi kandi bikorewe hamwe.Aviation Africa Summit & Exhibition yahurije mu Rwanda abarenga 2000 barimo abayobozi mu by’indege, abikorera muri uru rwego n’inzobere mu by’ubwikorezi bwo mu kirere.

0 Comments

Leave a comment